Zion Boyz - Azakurinda (Ntucike Intege) lyrics

Published

0 296 0

Zion Boyz - Azakurinda (Ntucike Intege) lyrics

Brupo: Uwiteka Imana niwe buhungiro bw'ibibera mwiy'isi ntajya ahwema kwita kumukiranutsi ntajya ahumiriza,ntajya asinzira amenya byose,nawe ntiwihebe ukureberera ashobora byose. Chorus: Ese ko ucitse intege kandi Uwiteka ari muruhande rwawe mwikoreze urugendo rwawe,azakurinda amajya n'amaza azakubera itabaza rizamurikira ibirenge byawe nugera ahijimye,ntacyo uzamuburana Eric King: Igihe uremerewe,pfukama usenge bibwire Yesu,azakubera incuti idahemuka mwizere,azaguserukira ahakomeye mubihe by'umwijima azakubera umucyo ukumurikira kuko niwe nzira y'ukuri,n'ubugingo bwiteka Chorus: Ese ko ucitse intege kandi Uwiteka ari muruhande rwawe mwikoreze urugendo rwawe,azakurinda amajya n'amaza azakubera itabaza rizamurikira ibirenge byawe nugera ahijimye,ntacyo uzamuburana Bridge: Brupo: yabanye na daniel m'urwobo rw'intare arinda yobu ubwo yarahanganye na satani Eric King: azabana nawe numwiyegurira arinde intambwe zawe mubyago no mumakuba Chorus: Ese ko ucitse intege kandi Uwiteka ari muruhande rwawe mwikoreze urugendo rwawe,azakurinda amajya n'amaza azakubera itabaza rizamurikira ibirenge byawe nugera ahijimye,ntacyo uzamuburana (x2)