Lick Lick - Umupfumu Uzwi lyrics

Published

0 156 0

Lick Lick - Umupfumu Uzwi lyrics

[Intro] Byari byarahishwe kera cyane Yoshuwa reka abiguhishurire Jay Polly tuff gang Lick Lick baby [Verse 1: Jay Polly] Njye ndi ghetto man Gentleman unyumve neza Nari high ndasara ndigwaho Oh no sigaho udaheraho Nyamujya iyo bijya ndabizi ntujya ubura imvano Ndabyina mvamo ka nsige nsiganura Karaso kanjye uzankomokaho wumvireho Ntamugabo umwe yewe ntanumutwe umwe Ahari abantu ntihagakwiye gupfa abandi Uzabona twinshi tuzagutoze iby'ahazaza Uzabona inkangu zaciwe n'amarira ya yoshuwa Arimo aririra impfubyi asengera abapfakazi Bandagaye hirya hino mu bisagara Ntuzibaze kubera iki isi nta mpinduka Yeah hari ihame ntakuka Bamwe barye abandi bapfe Kuvukira dobandi sinari nanze polyclinique Wenda byahereye aho Ari ubushake bw'uwandemye Menyera gusoma kw'itodowa Ndamisha umurindi ndashima Ndagurira ingetura abatagire nabo ndabandikira [Hook] Biteye nka science na technologie N'ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa Ni umupfumu uzwi Ni ubushobozi X2 [Verse 2: Jay Polly] Ni nko kunyagwa zigahera kugira amaso nturore Amazuru ari nk'umurimbo utinukiriza Kw'iyi si urora ibyahishwe ni byinshi cyane Gusa mu biro by'ibanga twe twarahishuriwe Nduzira imirwano ntashoje Mu gihe cyo kumera amenyo nsanga inzara inuma None ngo ubu nshize impumu nibagirwe ibyahise Naba ndi umupfu mu bandi Nasubiye mu kahise Ndora akariho Mpinduka nyamwitegera akazaza ejo Utazi akaraye ifumbi araza ifu Indagu ufite wowe Ndabona Atari shyashya Wari incakarafu mu zindi By the time utangiye kwigira skyoli Yewe babiloni ikomeye wiyita iki Nanjye nka zorobabeli reka nze nguhamgare Utayoka iyava ntiyamenya iyajya Wihaye kwamamaza intumwa wica abahanuzi I'm sorry nanjye si ukukwanga Soon as possible nzakugira ishyamaba Nguhaye iminsi mirongo ine gusa Izuzi nizitera nzahoge ururimi n'inadahiro Ntibizaba ari ukukwanga Nzambara ubushwambagare nirabe ivu ndeba kipla [Hook] Biteye nka science na technologie N'ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa Ni umupfumu uzwi ni ubushobozi X2 [Verse 3: Jay Polly] Yewe wa si we Ugushije ishyano Wowe n'abambari bawe muri mu buyobe Dore mukunda kwibeshya mukitaka Mukikomanaga no mu gatuza Inzuzi zanjye ntizabereye Uyu mubumbe wikaraga utya uzana n'ibyawo Ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo Umuntu ni nk'ivu serwakira iza igahuha Wagenza bukeya umenye yuko uri mu mataha Waburiwe n'intumwa nyinshi ariko ntiwakumva Ukuri kukuriye mu matwi ubateka mu mavuta Incike dusigaye twirukanka imihana Twe nyenyeri z'abatishoboye ntitwacitse intege Kubaka ku musenyi twibwira ko twagezeyo Nta mpinduka prophet aracyambara inkanda Si uko hari icyo atakoze Byaba ari ukwanjwa Amaraso ni amwe ariko game Wibuke iyondarane iterwa hejuru Pushayi aratigita umuherwe arasatura igorofa Ndandika niba ari uko biteye ntamugisha mbiha Akaruta akandi karakabije [Hook] Biteye nka science na technologie N'ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa Ni umupfumu uzwi ni ubushobozi X2