Israel Mbonyi - Ibihe lyrics

Published

0 605 0

Israel Mbonyi - Ibihe lyrics

Sinazamuye ijwi ryanjye hejuru, nkumenyesha iby'ibi bihe Nafashe n'umwanya ndaguhamagara, nkumenyesha iby' isarura Nkubwira iby'ubwami ko bwegereje, witegure, umes' ibishura byawe Imvura iracyagwa muri ya mihana, izuba riracyarasa Ariko ibihe ntibikakumare imbaraga z'umutima Kuk' ubwami bw'Imana bwegereje, witegure umes' ibishura byawe Ibihe bizashika, abami bahinduke Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri Tuzamuke wa musozi wera Za nzandiko zo kuguhugura, waribagiwe urazita Ariko kubw' urukundo nkigukunda, nkwandikira urwa kabiri Nkubwira iby'ubwami ko bwegеreje, witegurе umes' ibishura byawe Ko tumeze nk'ibisukwa ku gicaniro kuko n'igihe cyacu gisohoye.oooooh Ibihe bizashika, abami bahinduke Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri Tuzamuke wa musozi wera Ibihe bizashika, abami bahinduke Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri Tuzamuke wa musozi wera Tuzamuke wa musozi wera (dukweture inkweto) (Twegere igicaniro, dutambe ibitambo) Tuzamuke wa musozi wera (Twandikishe amateka y'ibihe bizaza) Tuzamuke wa musozi wera (Duhabwe indirimbo, iyo tuzaririmba) Tuzamuke wa musozi wera Tuzamuke wa musozi wera