Nimvuga ko aribyo ntekereje
Uvuge ko aribyo bikwiye
BEN B
Uravuka ukaba mubi ukiri muto
Ntunarambe ugapfa ugikenewe
Byabaye twiberagaho mumutuzo
Amahoro adushoka ku birenge
Tukarwanya ishavu maze
Tugatuza
Guhera ubwo umunezero
Ukadusanga
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abadukomokaho
Ninde washaje agapfa adasebeje
Izina rye
Ninde wakuze adakoze ku biryo
Ngo abirye
Ninde wageze iyo agana atarahura
N'urupfu
Ninde wavuze ukuri ntibizamutere
Isepfu
Twe tuvuka turi beza tugahindurwa
N'ubuzima
Icyari amashereka
Kigasimburwamo umutsima
Umusaruro w'umurima
Abazi imana iteka duhora
Dushakisha ticket
Ngo tugire equilible iteka nk'abaryi
B'amateke
Bamwe bakura babwira abamama
Babo GATI
Abandi bati mama ndashaka
BUMBATI
Nyara, Iherezo ni rimwe
Icyanga ubuzima kiza inyuma nka
Nyiramwe
B - E - L - Y - S - E Senior one
Ndakwibuka uburyo
Wahamagawemo
Wari ukiri muto mugihe cyo gufata
Amasomo
Kuri table one narakubonaga
Hanze mukigare narakumvaga
Hashize iminsi nyagasani
Araguhamagara
Kubwibyo rugira aguhe iruhuko
Ridashira
Uravuka ukaba mubi ukiri muto
Ntunarambe ugapfa ugikenewe
Byabaye twiberagaho mumutuzo
Amahoro adushoka ku birenge
Tukarwanya ishavu maze
Tugatuza
Guhera ubwo umunezero
Ukadusanga
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abadukomokaho
Ibinyejana birashira hakisukamo
Ibindi
Ikindi n'ijwi riragara nk'uri
Mukibindi
Abiyemezi babi bagaseka abo
Batindi
Biyita abazungu bambaye
Amadarubindi
Reka nkugire inama nkubwire icyo
Ugomba kumenya
Tegura imbere heza batanga
Kukwereka inyinya
Ukagira agahinda kavanze
N'umujinya
Unyite imbwa unyite icyo ushaka
Simpita mba cyo
Gusa rugira amfashe gukorera mu
Mucyo
Impamvu yabyo ni kamere ni uko
Iteye ni uko
Iyo uri mubakire wikekaho uwo
Munuko
Umuturanyi w'ibyaro; akumaraho
Urubyaro
Abo ubitsa amabanga aribo
Ducuma tw'amagambo
Dukunda ibyaha kandi dutinya
Umuriro
Twe twamaze kumenya ko ntakeza
K'iyisi
Uyu munsi urishima ejo
Ukajombwa n'igikwasi
Wowe korera imana uzibo*ere
Ubwo bugingo
Aho kwihisha murubingo munsi
Y'umukingo
Ntuzabe nk'agatebo bayoreramo
Ibishingwe
Uzapfe nk'umugabo ntuzanicwe
N'umurengwe
Uravuka ukaba mubi ukiri muto
Ntunarambe ugapfa ugikenewe
Byabaye twiberagaho mumutuzo
Amahoro adushoka ku birenge
Tukarwanya ishavu maze
Tugatuza
Guhera ubwo umunezero
Ukadusanga
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abadukomokaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n'abadukomokaho